Bukeye uwo mugabo aza gupfa. Hashize iminsi na wa mugore arapfa. Abana basigara bonyine. Nyanshya na Baba bajya mu ishyamba, bakajya batungwa no gutega utunyoni. Umuhungu ashakira mushiki we akazu mu rutare.
Umuhungu akajya ajya guhiga utunyoni. Umukobwa agasigara aho. Umuhungu akaza nijoro. Yaba atahutse akaririmba ati «
Nyanshya ya Baba, nyugururira.
Mwana wa mama nyugururira.
Nishe akajeje ni akawe na njye.
Nishe agaturo ni akawe na njye.
Nishe agafundi ni akawe na njye.
Akanini karimo tuzakagabana. »
Mushiki we ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Akazana utunyoni bakarya, umukobwa yaba afite agafu, akarika, bakarya, bwacya mu gitondo, igihe cyo mu bunyoni, musaza we akabaduka akajya guhiga utunyamaswa two kubatunga. Akica agafundi, akica udukwavu, akica agakware, bwira agataha. Yagera kuri rwa rutare akaririmba, ati:"
Nyanshya ya Baba, nyugururira.
Mwana wa mama, nyugururira.
Nishe akajeje, ni akawe na njye.
Nishe agakwavu, ni akawe na njye.
Nishe agafundi, ni akawe na njye.
Akanini karimo tuzakagabana. »
Nyanshya.ati: « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rukabaruka. Musaza we akinjira. Bagateka bakarya. Bwacya mu gitondo agasubira guhiga.
Bukeye haza ikinyamaswa cyitwa Kizimu, cyumviriza ibyo Baba avuga aririmba. Umunsi umwe kigerageza kumwigana. Wa mukobwa ati « iryo jwi ko atari irya musaza wanjye ? » Alicecekera, cya gisimba kiragenda ariko ntibyatinda kiza gushobora kwigana Baba.
Umukobwa ati « baruka rutare Baba yinjire. » Urutare rurakinguka. Abona igipyisi kiraje. Ati « ye data we ! »
- Sogokuru ngukarangire utuyuzi tw' utudegede ?
- Turakakudegeda mu nda.
- Sogokuru ngukarangire utuyuzi tw'impaza ?
- Yego mukaka wanjye. Wa mukobwa afata akungo, akaranga utuyuzi, ati « rero sogokuru, urutaruka rujya hanze, ni urwawe, urutaruka rujya mu mbere ni urwanjye, urujya mu rutara, ni urwa musaza wanjye » Warupyisi iti « ndabyemeye. »
Nuko akaranga za nzuzi. Uruyuzi rumwe rurataruka, rujya hanze. Nyanshya ati « ngurwo urwawe ruragiye. » Cya gipyisi cyiruka kijya hanze. Wa mukobwa ati «fatana rutare. » Urutare rurafatana... Umukobwa aguma aho. Cya gipyisi kiragenda.
Musaza we aza kuza nimugoroba, yongera guhamagara mushiki we uko asanzwe abigenza. Undi araceceka, agira ubwoba agira ngo ni cya gipyisi kije. Musaza we arongera arahamagara, mushiki we aza kumva ko ari we. Abwira urutare ati « baruka Baba yinjire.» Urutare rurabaruka. Baba arinjira, asanga Nyanshya yagize ubwoba. Ati « ni bite ? » Undi ati « ndeka aha haje ikinyamaswa kimpamagara nk'uko usanzwe umpamagara.» Maze nti «baruka rutare Baba yinjire, urutare rurakinguka, mbona hinjiye igisimba. » Ndakibwira nti «Sogokuru, ngukarangire utuyuzi tw' utudegede. » Ngo « turakakudegeda munda. »Ngukarangire utuyuzi tw'impaza? Ngo «yego Mukaka wanjye. » Ndakibwira nti « urujya hanze ni urwawe, urujya mu rutara ni urwa musaza wanjye, urujya mu mbere ni urwanjye. » Noneho uruyuzi rugiye hanze ndakibwira nti «fata. » Cyirukiye hanze mbwira urutare rurafatana. Kimbwira ko nikigaruka kizandya.
Igihe
ugiye gutanga adresse
e-mail yawe mu byo wandika ku masite, ujye wibuka
ko ushobora kumenywa n'abo utifuzaga ko bakumenya. Urugero ni
nk'uwandika ko arwaye sida, maze agatanga
e-mail ye.